Inkuru y’uko umuririmbyi Ishimwe Vestine uririmbana na mugenzi we Kamikazi Dorcas yasezeranye imbere y’amategeko yabaye kimomo!!. Nawe yakugezeho ahari. Yacicikanye kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, bamwe bibaza ku myaka ye, abandi babiza ahazaza h’umuziki w’iri tsinda.
Mu kiganiro gito, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya Charles Havuguziga Ntabwiko yahamirije InyaRwanda ko Vestine yarushinze imbere y'amategeko. Yagize ati “Ubukwe bwabaye ku manywa y’ihangu, amadirishya n’inzugi bifunguye, kuki mutabwitabiriye? Ibirenze kuri ibyo mubaze ba nyirabyo.”
Umugabo wa Vestine Ishimwe yitwa Idrissa Ouedraogo w'imyaka 36 y'amavuko [yavutse tariki 21 Mata 1989], akaba ari uwo mu gihugu cya Burkina Faso. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 15 Mutarama 2025, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Vestine Ishimwe yaba atwite.
Bizagenda gute ku itsinda Vestine na Dorcas?
Mu bihe bitandukanye, benshi mu banyamuziki bagiye bafata inzira yo gushinga urugo ntibakomeje guhozaho mu muziki, ndetse ingero ni nyinshi hanze aha!
Ariko kandi hari abagore bagiye bagira amahirwe yo gushaka abanyamuziki, bikababera inzira ahubwo yo gukomera mu muziki mu buryo budasanzwe.
Ingero z’abarimo Clarisse Karasira, Butera Knowless, Beyonce, Celine Dion n’abandi zigaragaza ko iyo umugore agize Imana akarushinga n’umugabo wumva neza umuziki bimworohera gukomeza kugera ku nzozi ze.
Ishimwe Vestine asanzwe akora umuziki ari kumwe n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas. Ni abakobwa bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize bari mu muziki. Ubibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ihema', 'Simpagarara', 'Adonai' n'izindi.
Umunyamakuru Gentil Gedeon washinze umuyoboro wa Youtube wa ‘GGO’, yabwiye InyaRwanda ko Ishimwe Vestine agiye guhindura irangamimerere y’ubuzima bwe “mu gihe we na mugenzi we Kamikazi Dorcas bari ku gasongero ku muziki’.
Avuga ati “Ibyo ubwabyo ni ikibazo kuri rugendo rwabo. Niba abantu barabirebye neza bujya abantu benshi b’abanyamuziki n’impamvu badakunda gushaka, ntabwo abafana bishimira impinduka nka ziriya ku buzima bwabo.”
Hari abantu baba baragukunze, kubera uko ugaragara... Mu Rwanda nabonye abantu benshi badakunda ko abantu bagira impinduka mu buzima bwabo, ku buryo abahanzi benshi bagiye bashaka usanga bibagiraho ingaruka zo gutakaza ikintu gisa n’igikinduro.”
Yavuze ko kuba Vestine agiye gushinga urugo “Ndatekereza ko bigomba kugira ingaruka ku muziki w’itsinda rya Vestine na Dorcas. Birigaragaza. Impinduka zigomba guhita ziba.”
Akomeza ati “Guhindura ubuzima agashaka umugabo, ni byiza ariko nyine bizagira ingaruka ku muziki wabo.”
Ntireganya Gentil yavuze ko ingaruka zizagera no kuri Kamikazi Dorcas, kuko bizamusaba gutangira umuziki wenyine ‘kandi azakomeza kumva atakora umuziki umuvandimwe we adahari;
Kuko umuvandimwe kuba ashatse umugabo nibazakomeza kubana, nibazakomeza kubonana nk’uko babonanaga, umwe azagira ishingano zitandukanye n’iz’undi. Itsinda rigomba kugira ikibazo. Dorcas ntabwo azakomeza guhagaragara mu muziki nk’uko byari bimeze."
Yavuze ko ashingiye kubyo abona, itsinda rya Vestine na Dorcas rishobora “Kuzazima, kubera y’uko uko babanaga, ubwo bumwe bwari hagati nk’abavandimwe babana mu cyumba, basangira, ibyo bizahita bibaganyuka.”
Isesengura rya Ntirenganya, rinagera mu kuvuga ko bishoboka ko Kamikazi Dorcas ashobora kuzatekereza gukora umuziki ari wenyinenk’uko byagendeye abandi bantu bagiye bava mu matsinda.”
Ati “Tuvuge urugero nka Platini ava mu itsinda, Paccy ava muri TNP, uko n’abandi bigenda. Itsinda ni ikintu kigorana muri ubwo buryo, Dorcas ashobora kuzatekereza gukora umuziki ari wenyine, bizasaba ko atangira.”
Umunyamakuru Niyigaba Clement washinze umuyoboro wa DC Clement, yabwiye InyaRwanda ko imibereho y’abahanzikazi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas irenze ibyo abantu babona mu muziki wabo, kuko n’abo bafite imibereho isanzwe irimo ‘n’imiryango ibatekerereza’. Ati “Icyo rero nicyo cy’ingenzi kuruta twebwe.”
Uyu munyamakuru yavuze ko “Nubwo twe nk’abafana tuba tubibonye bidutunguye ariko bo baba baramaze kubitekerezaho cyera. Ku buryo hafi 90% nta kintu kibatungura nk’uko twebwe biba byadutunguye. Bafata umwanzuro ntakindi.”
Niyigaba yavuze ko kuba Ishimwe Vestine agiye gushinga urugo byumvikanisha ko agiye kubaho ubuzima butandukanye n’ubwo yari asanzwe abayemo n’umuvandimwe we.
Ati “Iyo umuntu ageze mu rugo ntabwo aba akiri uwe ngo yigenge. Uba ufite kureberera undi muntu muri kumwe, simpamya ko niba bajyaga muri ‘studio’ bakararamo kugeza nka saa cyenda z’ijoro ashobora kubwira umugabo ngo ngiye kurara muri studio. Yego! Bashyingiranwe azi icyo akora, ariko ibyo ng’ibyo ntibikuraho ishingano zo mu rugo.”
Yavuze ko uriya mugabo wo muri Burikina Faso ugiye kurushinga na Ishimwe Vestine ashobora kwemerera umukunzi we ko azakomeza gukora umuziki ariko “Yagera mu rugo akamwihinduka.” Ati “Ibyo ni ibintu bibaho cyane. Akamubwira ati erega na biriya bintu ukora simbikunda.”
Uyu munyamakuru yavuze ko hari amakuru yizeye ahamya ko Vestine na Dorcas bakoze indirimbo nyinshi zishobora gusohoka mu gihe cy’imyaka itatu, mu gihe Ishimwe Vestine azaba ari mu rugo n’umugabo we. Ariko kandi “gukora umuziki birashoboka, kandi bishobora no kudashoboka.”
Ati “Iyo ugeze mu rugo uhinduka undi muntu, uhita ugira inshingano bitandukanye n’uko wari umeze, nanone ukaba wahuriramo n’ibindi bintu. Icya mbere duhita tubara gutwita, gutwita si ikibazo ni n’umugisha ariko ni igikorwa cyo gusigasira, cyo kwitaho, cyo kuba mu bihe bitandukanye n’ibyo wabagamo.
Ntekereza ko muri icyo gihe binabaye byiza koko agashaka umugabo umworohera, bishobora kurebwa muri za ndirimbo bakoze no muri kiriya gihe zikabasha kugirango nawe abanze azane umugisha ku Isi, birashoboka cyane.”
Yashimangiye ko gukomeza gukora umuziki kw’iri tsinda, bizaturuka ku muryango Ishimwe Vestine
azashakamo ku kigero cya 99%. Ati “Ruriya rugo nirwo rufite igisubizo.”
Vestine n'umukunzi we Idrissa mu muhango wo gusezerana imbere y'amateko
Ishimwe Vestine yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we
Vestine na Dorcas bamenyekanye mu muziki, kuva mu myaka itatu ishize bari kumwe
Byatangajwe
ko Vestine Ishimwe yasezeranye mu mategeko, mu gihe igihe cyo gusezera imbere y'Imana kitaragera
Gentil Gedeon yavuze ko gukomeza gukora umuziki kw’itsinda Vestine na Dorcas bizagorana kuko umwe azaba atari kumwe n’undi
Niyibaga Clement yavuze ko Vestine na Dorcas bafite indirimbo bakoze zizabaherekeza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHEMA’ YA VESTINE NA DORCAS
TANGA IGITECYEREZO